3.0 UBUHISHURWE
UKO BUBONWA UBU: Ubusobanuro Bwumvikana Bya 2.0 Udukuru mu Inkuru
UKO BUBONWA UBU: Ubusobanuro Bwumvikana Bya 2.0 Udukuru mu Inkuru
UKO KORIBISUBIZO IBIKORA MU MIDUGUDU
Twese, Twese, Umuntu ku Giti Kye... Akagurirwa Kwitabira Ibikorwa Bihoraho (Bitarambikwa) Bizahura Imibereho n'Ubukungu Bw'Abaturage, Batanga "INKURU" arizo Udukuru (data), Amakuru (information), Ubwenge (knowledge), Ubushishozi (wisdom), Ubuhishurwe (insights), Cyangwa Ibikoresho n'Imikoreshereze Byabyo (applications) - Buri Kwezi !
Ubwenge n'amakuru n'ukuri kose tuvoma mu mashuri, imibereho, inyigo, ... . Kugira Ubushishozi n'iyo ufite ubumenyi ukabukoresha neza - (...bitanga imibereho myiza, agaciro...), maze kugira Ubuhishurwe, bikaba ari ubushishozi buhambaye/bwimbitse... ku kintu ariko bikaba bitakorohera buri wese keretse uwafashe urugendo rw'ubushakashatsi ndetse bwogera n'ubwenge bwari busanzwe... Iyo nyogera y'ubwo bwege bwari busanzwe, niyo/niko Gaciro k'Ubushakashatsi.
1-UBUHISHURWE Bw'INTUMBERO, AGACIRO... BUREBA KURE, KANDI BUTANGA UMURONGO NGENDERWAHO
Ubu buhishurwe nibwo kamara, buba bwarahereye ku ibitekerezo n'igenamigambi byacu byimbitse, kandi bushingiye ku nkuru (content/data++) yizewe koko.
2-UBUHISHURWE BUKOMOTSE MU BUSHAKASHATSI BWANYU-BWITE BUHERUTSE KANDI BUCUKUMBUYE
Ubu buhishurwe bushingira ku bikorwa dufite ubu, byahujwe n'ubushakashatsi bwimbitse, bikabyara/bikongera ku bumenyi busanzwe, n'inkuru (content/data+) zivuyemo zikaba zizewe.
3-UBUHISHURWE BUKOMOTSE MU MPUGUKE RUSANGE-ZIZWI KANDI ZITANDUKANYE
Iyo impuguke rusange zemeje ubwo buhishurwe, kandi nta bundi bumenyi/inkuru (Content) bubusumba bwari bwaboneka, ubwo buhishurwe bwakwizerwa bityo bugakoreshawa.
4-UBUHISHURWE BUSHINGIYE KU BIKORWA BYA BURIMUNSI DUKORA, TUKABYIGIRAHO
Iyo, ubuhishurwe butaboneka, ariko ibibazo bigomba gukemurwa/gusubizwa, ababishinzwe, bafata ikyemezo cyo kubikora uko babibona. Ibi, mwikoranabuhangabiba ari NGOMBWA nubwo bihera ku gihombo.
Ubuhishurwe bw'Intumbero (1) n'Ubuhishurwe bukomotse mu bushakashatsi bwite (2) nibwo bushobora kugeza igihugu/umuryango ku mpinduramatwara (Digital Transformation), aho tugana, ariko ntibikunze korohera utangira (..starting up...). Utangira ahereye kubyo ahawe - Ubuhishurwe bukomotse mu mpuguke zizwi (3), bishobora kumuviramo ibibazo kuko impuguke zose, uko uzizi kose, ntimushobora guhuza intumbero, igihe kizaza... ntawakurebera ibikunogeye wowe wenyine! Iyo ari mwiza, aguha 49%, agasigarana 51%. Iyo nyine ari umuvandimwe, azaguha 33% akubwire ko abandi bavandimwe babona 33% nawe agasigarana 34%. Iyo ari abo tumenyereye - bagashaka buhake twigeze (niba twarabohowe koko...), batugenera 20% kuko aribyo ngo dukeneye kandi dushoboye, 80% bakabidushoborera!
Iyo, ubuhishurwe butaboneka (4), yewe nta n'inkuru (content) zizewe, ariko ibibazo bigomba gukemurwa/gusubizwa, ababishinzwe, bafata ibyemezo byo kubikora (...byinshi/burimunsi...) uko babibona, ariko buri munsi bakajya bita ku nyandiko z'ukuri (...records, logs, tracking...) ntibatinye amakosa, bakita ku nyigisho zibivamo - buri gihe, buri munsi. Ibi, mwikoranabuhanga bihera kubyo twakwita igihombo, ariko ni NGOMBWA, yewe ni niko/ninaho za mpuguke zizwi (3) zivoma. Bwa bushakashatsi bwite (2), uko ninako, bakoresheje ibifaranga byinshi bagera ku nkuru zizewe, nubwo kenshi, abenshi, ahenshi BABIDUHISHA ! ngo dukomeze kwiga - kubigeraho.
Mu muganda rero, turifuza kuzajya dukora ibintu byinshi - mu ingo zacu, mu midugudu yacu... twandika (...recording, logging tracking...) byose - nta kiguzi, nta ntinyi, nta nyishyu - ubwo rero nta mpamvu yo kudavugisha ukuri, nta mpamvu yo guhishanya - cyane amakosa ngo akosorwe...